Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Col. T. Lizinde wabaye Inzirabwoba akaba n'Inkotanyi ni muntu ki? (Ibyahishwe Ep 37) в хорошем качестве

Col. T. Lizinde wabaye Inzirabwoba akaba n'Inkotanyi ni muntu ki? (Ibyahishwe Ep 37) 3 года назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Col. T. Lizinde wabaye Inzirabwoba akaba n'Inkotanyi ni muntu ki? (Ibyahishwe Ep 37)

Col. LIZINDE wabaye Inzirabwoba akaba n'Inkotanyi ni muntu ki? Col Lizinde urukundo no gushwana na Habyarimana Burya koko ngo hazima uwatse, hakangana abakundanye!. Kuwa 5 Nyakanga 1973 byari ibyishimo kuri Habyarimana Juvénal, Théoneste Lizinde, Alexis Kanyarengwe na bagenzi babo nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda, bashinjaga kuba imbohe y’ibitekerezo by’abanzi b’amahoro bisenya ubumwe bw’igihugu. Théoneste Lizinde, we ubwe niwe wigiriye kuri Radio Rwanda atangaza ko Kayibanda ahiritswe ahumuriza n;abaturage abasaba no kuguma mu ngo zabo. Lizinde niwe wagiye kuri radiyo mu gitondo cyo kuri iyo tariki, abwira abaturage impamvu we na bagenzi be bafashe umwanzuro wo gukuraho Kayibanda. Theoneste Lizinde umugoyi mwene mugabo ushaka ntiyari muri les Onze Camarades bakoze Coup d’etat bahirika Kayibanda ariko yari hafi yabo. Uyu munsi muri gahunda ibyahishwe ku ntsinzi TV turagaruka ku bihe by’ubucuti n’urwangano hagati ya Col Theoneste Lizinde na Gen Maj Habyarimana Juvenal, ikiganiro cya none mwagiteguriwe nanjye Prudence NSENGUMUKIZA. Aba basirikare bakuru umunani biyise ‘Camarades du 5 Juillet’ bafashe igihugu barakiyobora, amahanga n’Umuryango w’abibumbye barabishima, by’umwihariko bashima uburyo ubwo butegetsi bushya bwari bushishikajwe n’iterambere ry’icyaro. Icyakora ibyishimo, ubufatanye n’ubuvandimwe bw’abo ntibwamaze kabiri kuko nyuma y’imyaka irindwi kuwa Gatatu tariki 23 Mata 1980, hasohotse amakuru atunguranye y’uko Major Lizinde wo mu Bugoyi yafatanywe n’abandi basaga 40 bakekwaho gutegura umugambi wo guhirika Habyarimana. Nyuma ya Coup d’etat ngo Lizinde yanahishuriye HABYARIMANA ko hari hapanzwe indi yari gukorwa n’abasirikari b’abasore aho bifuzaga kumuhirika bagashyiraho perezida w’umusivile Umucuruzi Jean Berchmas Birara. Habyarimana ngo yatangiye kwizera Lizinde cyane amugira inshuti magara umwizerwa we w’imbere. Ngo Birara na Habyarimana na bamwe mu basirikari bakuru ntabwo bumvikanaga aho bazizaga Birara ko ari umusivile nubwo yari umukire. Mu Ukuboza uwo mwaka 1973, Kanyarengwe wari Minisitiri w’Umutekano n’imirimo ya Leta wanafatwaga nka nimero ya kabiri mu butegetsi bwa Habyarimana yarahunze, ahungira muri Tanzania nyuma yo kumenya amakuru ko ari ku rutonde rw’abakekwaho gufasha Lizinde gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi. Urubanza rwa Lizinde na bagenzi be rwatangiriye mu Ruhengeri muri Nzeli 1980, rusomwa tariki 25 Ugushyingo 1981. Mu baregwaga, 23 bahamijwe ibyaha naho 24 bagirwa abere. Bamwe bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri na 20, naho Major Lizinde na Alphonse Kagenza bari ku isonga y’umugambi wo guhirika Perezida bakatirwa urwo gupfa. Ku munsi w’ubwigenge mu 1982, Perezida Habyarimana yababariye imfungwa, Lizinde na Ndegeya bagabanyirizwa igihano, bahabwa igifungo cya burundu. Zimwe mu nyandiko zo mu 1986 zashyizwe hanze n’Urwego rw’Amerika rushinzwe ubutasi (CIA), zigaragaza ko byavugwaga ko Lizinde yari yateguye Coup d’Etat kugira ngo abone uko ashyira mu bikorwa urwango yari afitiye abatutsi. Mu rubanza Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Jean Bosco Barayagwiza bashinjwagamo ibyaha bya Jenoside mu mwaka 2003, hatumijwe umutangabuhamya ushinjura witwa Helmut Strizek. Uwo mugabo yabaye mu Rwanda mu myaka ya 1980 ari umukozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi i Kigali. Mu buhamya yatanze, Strizek yavuze kuri Coup d’Etat yaburijwemo mu 1980, avuga ko nubwo nta mpamvu nyayo yamenyekanye, ngo hari umwuka mubi hagati y’abasirikare bakuru bari barafashe ubutegetsi. Strizek yavuze ko by’umwihariko Lizinde, yaziraga igitabo yari aherutse gusohora cyakanguriraga abaturage kwanga abatutsi. Coup d’etat no gushwana na HABYARIMANA ngo byatewe no Kwivanga mu bucuruzi bw’Akazu na nyuma yuko Lizinde avumbuye ingoma za Karinga z’I bwami zari zarahishwe I Nyanza. Perefegitura ya Ruhengeri ari naho haba Pariki y’Ibirunga yayoborwaga na Protais Zigiranyirazo, akaba umuvandimwe wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana. Ni umwe mu bari bakomeye mu gatsiko kiswe ‘Akazu’ kagenzuraga ubukungu bw’igihugu n’ubutegetsi, kari kagizwe n’abo mu muryango wa Habyarimana. Bivugwa ko Zigiranyirazo yajyaga avana ibyana by’ingagi muri pariki, afatanyije n’umugore w’Umubiligi wari uzwi nka Colette wabaga ku Gisenyi, bakabyohereza kubigurisha mu Bubiligi. Umunsi umwe ibyana by’ingagi byatewe ikinya bipakirwa indege ya ‘Sabena’ ngo bijye mu Bubiligi. Indege imaze guhaguruka i Kigali yahuye n’ikibazo biba ngombwa ko isubira hasi, urugendo rurasubikwa. Bukeye bwaho, bamwe mu bakozi bo ku kibuga cy’indege baje kumva urusaku rudasanzwe muri ya ndege ya Sabena yari igikorwa ngo ikomeze urugendo, bibatera ubwoba bahita bamenyesha Lizinde wari ushinzwe iperereza imbere mu gihugu. Lizinde amaze kuhagera, ahashyirwa imizigo mu ndege harafunguwe basanga ni ibyana by’ingagi byakangutse bitaragera i Bruxelles, babajije nyir’uwo muzigo basanga ni wa mubiligikazi witwa Collette. #IntsinziTV #Ibyahishwe #HabyarimanaJuvenal

Comments