Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Urupfu rwa Col MAYUYA warasiwe mu marembo ya Camp Kanombe yayoboraga в хорошем качестве

Urupfu rwa Col MAYUYA warasiwe mu marembo ya Camp Kanombe yayoboraga 2 года назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Urupfu rwa Col MAYUYA warasiwe mu marembo ya Camp Kanombe yayoboraga

URUPFU RWA COLONEL MAYUYA STANSLAS Umunyarwanda we wari ukuze cyangwa se wakurikiranaga amakuru y’u Rwanda ndetse n’umunyamahanga washakaga kuyamenya mu mwaka wa 1988 yumvise inkuru yaciye umugongo igihugu cyose kubera uburyo yavuzwe nuko yagarutsweho kenshi kubera uburyo yari iteye iyo ntayindi itari inkuru y’urupfu rw’umusirikare wari ukomeye cyane mu ngabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe FAR akaba yari ikitegererezo kuri benshi kuburyo Perezida HABYARIMANA yamwizeraga bitangaje .uyu ntawundi nkubwira utari Colonel Stanislas MAYUYA.umusirikare wahindutse icyamamare n’ikirangirire nyuma y’urupfu rwe kubera uburyo rwagaragajwe nka kimwe mu bugambanyi buhambaye bw’ibikorwa byumwijima by’agatsiko kabamafiya ka KAZU kari karangajwe imbere na Madame Agatha Kanziga HABYARIMANA wari umugore wa Perezida HABAYRIMANA.rero mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka ku buzima bwihariye bwuyu musirikare washimwaga n’abagenzi ariko na none turibanda cyane no ku mpamvu zihishe inyuma y’urupfu rwe ndetse nibyakurikiye urupfu rwe.iyi ni INTSINZI TV naho uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni Bizimana Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukigezaho ndiERIC SAFARI. Stanislas MAYUYA yavukiye muri Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu mwaka wa 1943 ahitwaga mu Bushiru,aho MAYUYA yavukiye hari ibirometero bitatu uturutse aho Perezida HABYARIMANA yavukiye. MAYUYA ni umwana wavukiye mu muryango utari uw’amikoro menshi rero yakuriye mu buzima buciciriritse nkubwa bandi bana babanyafurika ndetse n’abanyarwanda byihariye babagaho mu gihe cy’ubukoloni, yavukanaga n’abavandimwe bane barimo umuvandimwe we Nicodemu ndetse na bashiki be batatu.wirengangije amakoro makeya y’umuryango we Mayuya yari umuhanga mu mashuri kuko yize Amashuri abanza ari umuhanga bitangaje kandi wari umwana w’imico myiza ufite ikinyabupfura kidasanzwe kuburyo byatumye akomeza Amashuri ye mu Rwanda rwa mbere y’Ubukoloni aho kwiga byari bigoye hanashingiwe ku mitekerereze n’imyumvire y’abanyarwanda ubwabo bicyo gihe. Ubushobozi bwa Mayuya bwagaragariraga ababyeyi kuburyo amaze kurangiza Amashuri ye abanza kandi mu Rwanda hatari amashuri menshi yisumbuye yo kwiga, ababyeyi be bafashe umwanzuro wo kugurisha amatungo n’ibindi byagaciro bari bafite kugirango bohereze umwana wabo ku ishuri. Muri iyo nzira rero nibwo Mayuya yoherejwe mu gihugu cy’abaturanyi b’I Burundi aho yagiye kwiga mu ishuri ry’abafurere baba Jesuite rya College Saint Esprit ryari mu mujyi wa Bujumbura. Abiganye nawe muri iri shuri bagaragazako Mayuya yari umusore w’umunyabigango ariko ugwa neza kandi wumwizerwa ndetse n’Umunyakuri n’Umunyempuhwe. Mu mwaka wa 1964 ubwo yarafite imyaka 21 y’amavuko yagarutse mu Rwanda nyuma yo kurangiza Amashuri ye I BURUNDI.ubwo ni nabwo yahise yinjira mu ishuri rikuru rya Gisirikare Rya ESM ryari I Kigali.ubwo we yari Promotion ya kane.mu masomo yamzemo umwaka umwe yasohotse afite Numero ya Gisirikare ya 0030, nibwo yahise yinjira mu gisirikare cy’u Rwanda icyo gihe cyitwaga FAR. Mayuya yari umwe mu bantu bisanga kwa Perezida Habyarimana kuko aho yakoreraga akazi he hari haturanye n’inzu ya Perezida Habyarimana. Mu bimenyetso ntagereranywa byagaragazaga ubucuti bwa Habyarimana ndetse nicyo yarasobanuye kuri we nuko buri tariki 1/7 uko u Rwanda rwabaga rwizihiza umunsi w’ubwigenge uyu mugabo ariwe wayoboraga akarasisi ka Gisirikare.uretse n’ibingibi Mayuya yazamutse yihuse maze agera ku ipeti ryari rikomeye muri iyo myaka rya Colonel kuko Jenerali yari umwe mu gihugu akaba Perezida Habyarimana gusa rero kugera kuri iyi ntera yo kugira ipeti nkiringiri byari ikintu kitoroshye. Mu buzima busanzwe mayuya yari umugabo wakundaga umuryango we aho yarafite umugore umwe n’abana bane , MAYUYA yashimishwaga cyane no kumva indiimbo z’ubuhanga bwagatangaza z’umuhazni w’ikirangirire uhuzwa n’ishusho ya Muzika witwa Mozart. Buri munsi wa gatandatu mu cyumweru ubwo hari ku isabato Mayuya yajyAga gusenga. Na ne yarazwi nk’umuntu wakundaga kureba umupira wamaguru ndetse n’umukino w’intoki wa Basketball. Mu muco wa MAYUYA bitandukanye n’abanyarwanda benshi bo mu bihe bye yari umuntu ukunda gusoma kuko kenshi yagaragaraga mu mujyi wa Kigali agura impapuro z’ibinyamakuru mpuzamahanga bya Time Mgazine,Le Monde ndetse n’ibindi bitandukanye ubwo niko n’ibitabo byubwoko bwose byabaga biri iruhande rwe ahongaho. Mu mitekerereze yihariye we yumvaga ko kugirango igihugu gitere imbere abana bose bagombaga kujya mu ishuri. #IntsinziTV #ColonelMAYUYA

Comments