Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Batayo 5 za mbere z'Inkotanyi zashinzwe na Late Maj Gen Fred Gisa RWIGEMA в хорошем качестве

Batayo 5 za mbere z'Inkotanyi zashinzwe na Late Maj Gen Fred Gisa RWIGEMA 1 год назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Batayo 5 za mbere z'Inkotanyi zashinzwe na Late Maj Gen Fred Gisa RWIGEMA

We bring back this content to educate / remind you the Heroism of Late Maj Gen Fred Rwidema. IMPAMVU YATUMYE HABAHO URUGAMBA RWO KWIBOHORA NDETSE N’UBURYO RWATANGIYE Mu marangamutima menshi kandi yakataraboneka abanyarwanda bagira iyo bavuga Inkotanyi ntasanzwe iyo bazivuga uba ubona ibinezaneza mu maso yabo ukabona bamwe babuze amagambo bakoresha bavuga inkotanyi ababyeyi bakavuza impundu abandi amarira aba hafi bakararira amarira y’Ibyishimo kubera inkotanyi. abagabo bibikwerere mu gukomera kwa Kigabo bakiruhutsa bati ntawagira icyo avuga ku Nkotanyi kuko ibyo zakoze ni akataraboneka.abana batigeze bazibona zirwana cyangwa zibohora u Rwanda usanga nabo bazirata ubutwari kubera ibigwi byagatangaza zasize ku mucanga w’amateka.biragoye kubona umunyarwanda udafite icyo yakubwira ku Nkotanyi.abasaza babonye byinshi mu buzima bwabo bo icyo bakora ni uko babwira abakiri bato bati Inkotanyi ni urugero rwo kubaho mu buzima ukabasha gukoza ibiganza byawe ku Nzozi zawe. Ariko iyo bavuga Inkotanyi babashaka gusobanura ingabo zahoze RPA Inkotanyi zari zishamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi zarwanye Urugamba rwo kubohora u Rwanda mpaka zirubohoye mu ntambara yatwaye imyaka igera kuri itatu n’amezi icyenda. Izi Nkotanyi rero zakoze ibi byose zasize ibigwi n’amateka byagatangaza nizo tugiye kugarukaho mu biganiro byuruhererekane tuzagaruka ku rugendo rw’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.mu gice cya mbere kuri uru ruhererekane rw’ibi biganiro tugiye kugaruka ku mpamvu Urugamba rwo kwibohora rwabayeho ndetse n’uburyo rwatangijwe.iyi ni Intsinzi Tv uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence Nsengumukiza.Mbahaye Ikaze Mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 1959 mu mateka y’u Rwanda bwe mbere abanyarwanda bahunze igihugu cyabo batajyanywe nuko hari ikindi gihugu kigaruriye u Rwanda ahubwo bahunga benewabo babanyarwanda babirukanaga bababwira ko bo Atari abanyarwanda ibi byaturutse kuri Politiki za Gikoloni zo gutanya abanyarwanda zakiriwe ndetse zimakazwa n’abanyarwanda bamwe babaye abakurambere b’ ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda bari bayobowe na Kayibanda Gerigora wari ufite ishyaka rya Parmehutu ndetse na Habyarimana Joseph Gitera wari ufite ishyaka rya Aprosoma.rero abarwanashyaka baya mashyaka yombi muri uko kwezi kwa 11 biturutse ku gihuha cyuko uwitwa Mbonyumutwa Dominiko wari umusushefu ku Ndiza ngo yari yishwe nyamara cyari igihuha gikomeye .nuko rero abarwanashyaka ba Parmehutu na Aprosoma bahise birara mu banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi barabica barabatwikira barabasahura abandi babonye ko ntamahoro bagifite mu gihugu cyabo barahunga. Mu buryo bubaje cyane ntagutoranya kuba umutusi byari icyaha.ibi bikorwa byakozwe n’abarwanashyaka ba Parmehutu bashyigikiwe n’abakoloni bababiligi ku mugaragaro rwose.ku ikubitiro hahise hahunga abanyarwanda bari biganjemo abatutsi basaga 150000 nkuko bigaragazwa na Raporo y’ishami ry’Umuryango wabibumbye wita ku mpunzi yashyizwe hanze cyo gihe. Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye mu buryo bukurikira aho abagera ku 60000 bahungiye muri Congo, 35000 bahungira muri UGANDA,42000 bahungira mu Burundi abandi bagera ku 10000 bahungira muri Tanzania. Iyi mibare ntiyahagahze mu kwiyongera kuko kuva icyo gihe kuva mu kwezi kwa 11 kwa 1959 kugeza u Rwanda rubonye Ubwigenge tariki 1/7/1962 ibikorwa byo gutoteza abatutsi no kubamenesha byakomeje ku kigero kiri hejuru aho birukanwaga mu Rwanda bikozwe nabagenzi babo babanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kuburyo byageze mu kwa mbere kwa 1962 impunzi zari mu bihugu bitandukanye zisaga 400000 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru la Libre Belgique cyo mu bubiligi cyo ku Itariki 25/1/1962.

Comments