Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб KARAKE KARENZI YARI AKWIYE KWEMERA IBYAHA - Joseph Matata в хорошем качестве

KARAKE KARENZI YARI AKWIYE KWEMERA IBYAHA - Joseph Matata 8 лет назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



KARAKE KARENZI YARI AKWIYE KWEMERA IBYAHA - Joseph Matata

Bwana Matata Joseph aravuga nta mususu ubwicanyi bwakozwe n’uyu musilikare mukuru wa FPR Inkotanyi Lt Général KARAKE KARENZI EMMANUEL. Matata akaba agira inama uyu KARENZI KARAKE kwemera ibyaha, akarondora uko bahekuye igihugu; kandi byaba ngombwa, nawe agashinja uwabimutumye: 1. Uyu KARAKE KARENZI ngo yaba ari we wari ushinzwe kwinjiza ABASILIKARE B’INKOTANYI mu NTERAHAMWE, bafite ubutumwa bwo KWICA ABATUTSI GUSA. 2. Mu cyo Joseph Matata yita ibagiro ry’ibirometero birenze ibihumbi bibiri ( 2000km), kuva mu Rwanda ukagera Mbandaka, uyu KARENZI KARAKE ngo niwe wazanaga ESSENCE yo gutwika imirambo y’abahutu. Ahavugwa cyane ni I Masaka, Gabiro,Rwinkwavu, Nasho, Kidaho, Nkumba, ngo n’ahandi henshi. 3. Naho ku byerekeye urupfu ry’aba ESPAGNOLS, Bwana Matata ararondora uko biciwe mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ari nako avuga na bamwe mu bandi BANYAMAHANGA bahitanywe na FPR Inkotanyi. Uyu KARAKE KARENZI akaba ngo aza ku mwanya wa kabiri mu baregwa ubwo bwicanyi, dore ko ngo ariwe wari ukuriye urwego rw’iperereza rwa DMI. Aha Bwana Matata aravuga: - Padiri JOACHIM VALLMAJÓ ukomoka muri ESPAGNE wiciwe I Byumba - Abakozi batatu (3) b’aba ESPAGNOLS ba Medicus del mundo biciwe mu Ruhengeri bafite imyaka 42, 33 na 30. UMUNYAMERIKA wari kumwe n’aba ba espagnols yarashwe isasu mu kuguru. - Aba ESPAGNOLS bane (4) biciwe mu nkambi ya Nyamirangwe muri RDC - Umupadiri Guy PINARD, ukomoka muri CANADA wiciwe mu kiliziya i Kampanga mu Kinigi (Ruhengeri) akaraswa n’uwo yari agiye guhaza - Umupadiri Simard wiciwe i Kigali mu Ukwakira 1994 akubiswe inyundo - Abakozi ba LONI batanu (5) barimo umwe wo muri CAMBODGE, umwe w’UMWONGEREZA n’abanyarwanda batatu biciwe i KARENGERA muri Cyangugu - UMUBILIGIKAZI wari warihaye Imana Griet Bosmans wiciwe i Muramba muri Gisenyi hamwe n’abanyeshuli 17 bigaga muri iryo shuri ry’ I Muramba - Umupadiri ukomoka muri CROATIE wishwe amaze kuvumbura icyobo cyajugunywemo abahutu muri Paroisse ya kivumu i Gitarama - Umupadiri w’umu ESPAGNOL wiciwe muri paroisse ya Mugina I Gitarama bamurashe isasu mu kanwa - N’abandi benshi cyane. Kuri Bwana Matata, ngo abavuga ko ibi ari ibinyoma, ati icyampa ngo bibe ibinyoma koko, noneho abo bantu bose bapfuye bagaragare. Bwana matata Joseph, ni umwe mu Banyarwanda biyemeje kurwanya umuco wo kudahana mu Rwanda, akaba ibyo yabonye byose abivuga kandi akabishyira no ku rubuga rwa internet WWW.CLIIR.ORG Ikonderainfos, 14 juillet 2015 [email protected] Donation through Paypal: https://www.paypal.com/ikonderainfos

Comments