Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Denzel Washington - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP237 в хорошем качестве

Denzel Washington - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP237 3 года назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Denzel Washington - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP237

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA Denzel Hayes Washington , ni umwe mu birabura bubatse izina rikomeye mu mitima y’abakunzi ba filime bitewe n’ubuhanga agaragaza muri filime ze. Denzel Washington Yavutse tariki 28 Ukuboza 1954, yavukiye mu mujyi wa New York ahitwa Mount Vernon, ababyeyi be batandukanye afite imyaka 14 gusa, nyina yaje kumwohereza mu ishuri rya gisirikare, anavuga ko iki cyemezo cyahinduye ubuzima bwe kuko imyitwarire yari afite muri icyo gihe yari kumugusha mu kaga kuko abenshi mu bari inshuti ze icyo gihe bagiye bafatwa n’ubuzima bwo ku muhanda bakanafungwa imyaka igera muri za 40. Yaje gukomereza muri kaminuza ya Fordham aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 mu mikino nkinamico n’itangazamakuru (Drama and Journalism). Filime yakinnye zikamenyekana cyane twavuga nka Equalizer, Unstoppable, Safe House, Man On Fire, n’izindi nyinshi cyane. Kuri metero 1 na cm 85 DENZEL Yatwaye kandi Academy Award inshuro 2, Globe Award inshuro 2, ibihembo byose amaze guhabwa ni 39. Denzel Washington yahanuriwe ko azaba umuntu ukomeye akiri umwana Ubwo yari mu nzu itunganya imisatsi (hair saloon) ya nyina, Denzel Washington yahahuriye n’umukiriya wamwandikiye ku gapapuro ubuhanuzi buvuga ko namara kuba mukuru azaba umuntu ukomeye ku buryo azajya kubwira miliyoni z’abantu. Uwo mugore wabimubwiye icyo gihe akiri umwana yari azwiho guhanura ibintu bitandukanye atumwe n’imana, none koko ibyo yavuze kuri Denzel Washington byabaye impamo. Ni umwe mu byamamare utarigeze atandukana n’uwo bashakanye Benshi mu byamamare bya Holywood bakunze guhura n’ibibazo mu ngo zabo bagahora batandukana, Denzel Washington yashakanye n’umugore we Pauletta Pearson muri 1983, hashize imyaka irenga 36 babana ndetse ntibigeze bagerageza gutandukana, bafitanye abana 4. Ni umwe muri bacye mu byamamare badashyigikiye isezeranwa ry’abahuje ibitsina Muri iyi minsi ya none biragoye kubona ibyamamare bidashyigikiye isezeranywa ry’abahuje ibitsina. Denzel Washington ni umwe muri bacye badashyigikiye ibi, gusa yanze kugaragaza uruhande ahagazeho neza. Byanavuzwe ko yigeze kugira Will Smith inama yo kwanga gusomana n’umugabo mugenzi we muri filime. Ubwo yabazwaga icyo atekereza ku kuba Obama yaremereye abahuje ibitsina gusezerana, Denzel Washington yasubije ko abantu bafite uburenganzira bwo kwizera ibyo bizera ariko bakanagira uburenganzira bwo kutemera imyemerere runaka. Ubwo yatangazaga ibi, abenshi mu bashyigikiye isezerana ry’abahuje ibitsina baramunenze ariko we ntiyagira icyo arenzaho. Denzel Washington ni umukirisitu ubishyizeho umutima, asoma bibiliya buri munsi Yavukiye mu muryango w’abakirisitu, se yari umubwiriza butumwa ndetse nawe yigeze gutekereza kuba umubwirizabutumwa nk’uko yabitangaje muri 1999. Muri 1995 yatanze miliyoni 2.5 z’amadolari mu gufasha kubaka urusengero rwa West Angeles Church of God in Christ. Yanatangaje kandi ko mu kamenyero ke asoma bibiliya buri munsi. Ni umwe mu byamamare badashyira ku karubanda ubuzima bwabo bwite. Denzel Washington ntapfa kugaragara mu bikorwa bitandukanye bitari akazi cyangwa ngo abantu bamenye iby’umuryango we nk’uko ibindi byamamare bibayeho, ndetse ngo ni umwe mu bakinnyi ba filime udapfa gukurikira amafaranga ngo yemere gukina ibyo abonye byose.

Comments