Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Mbe Mukazana we... ! (+lyrics) - Yohani NTAMAVUKIRO - Umuduri - Rwanda в хорошем качестве

Mbe Mukazana we... ! (+lyrics) - Yohani NTAMAVUKIRO - Umuduri - Rwanda 5 лет назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Mbe Mukazana we... ! (+lyrics) - Yohani NTAMAVUKIRO - Umuduri - Rwanda

*Uyu muduri witwa "Umusaza n'Umukazana", ukaba uwa Yohani NTAMAVUKIRO wo muli Muyira ya Butare (Nk'uko twabibwiwe na Leonard Twahirwa, hasi). Birumvikana kandi ko ibilirimbwa mwo atari wo murage mwiza. Ahubwo uburyo buhanitse yabikozemo yerekana ingaruka zabyo. Murakoze* Texte: Mbega umusaza we Mbega umusaza we N'umukazana we Mbe Mukazana we Njyewe ndagukunda Nkunda indoro yawe Nkunda inseko yawe Umutima mwiza we, Umwe ukunda abagenzi we, Yaaahhh... umva we ! Mbe Mukazana we, ngo dukazanure Urebe iyi minsi, iminsi tumaranye Bugacya nkaza, ukampakanira Nkongera nkaza, ukampakanira Uyibare uyumve we, ibaye umunai we, Yaaaahh.... Mbe Sogoku, aliko Sogoku... Ibyo uvuga byose, ibyinshi ndabyumva Simbishaka Mbe Mukazana we Njyewe ndagukunda Nkunda indoro yawe Nkunda inseko yawe Umutima mwiza we, Umwe ukunda abagenzi we, Umwanga*(?) murinzi weee Iyaaah ahhhaa Ayiyeeehhhhmmm ! Umva Sogoku, Ko mbiruzi, yuko ubishaka Nunkora ku mukondo Nzongera kugutsinda ra ! Uzansinda, No kugirango umugabo wawe, Atazabimenya, Umwanga*(?) murinzi we Yeeeh Umva Sogoku, Ko mbiruzi, yuko ubishaka Kandi ubikunze, Ejobundi warabaze Unyima akanyama, birambabaza. Ibyo byihorere we, N'ubwo nabaze, ntabwo nazimaze Buracya mbaga we, Ndabaga isekurume, na ya yindi Na ya ngumba, Nzaguha umukenya, hamwe n'umukenyure we Umwanga*(?) murinzi weee Iyaaah yayayah Ayiyeeehhhhmmm... umve. Umva Sogoku, Ko mbiruzi, yuko ubishaka Kandi ubikunze, Misigaro uriya, na Nyiramisigaro Ndabagira nte re ? Yewe Misigaro, na Nyiramisigaro Hogi nimugende, mujye mu gacyamu Musange inyana, ndahabasanga we Iyaaah Ngabo baragiye Ngabo baraminutse Heba(reba*(?) ukundi, uko ubigerageza, Maze unyikize ntahe we, Umwanga*(?) murinzi weee Iyaaah iyayayah Ayiyeeehhhhmmm... Umva Sogoku, aliko Sogoku... Enda ngwino, ugire ibyo ugira Maze wigendere, Umugabo wanjye atahadusanga ra ! Ahubwo rero, Njyewe ndi Rugambwa, kandi ndi Rutinywa Ndi Ruganiza ingamba we, Baratinya ngatikura we, Ahhaaan... Ahhhaaan Ayiiyeeeh Umva Sogoku, Ubwo uhimbawe, ukaba wivuze, Ukaba uryohewe, Ejobundi, umusibo ni ejo Nakwatse ifaranga Ryo kugura akunyu, Nkabonye kabunga Kandi nkababaye, maze urarinyima Birambabaza ! Ibyo byihorere we, ibyo byihorere we Iyo nashyikiriye, ntabwo mpugahuga Sindora hirya we, cyangwa ngo ndore hino Uzamure ukuboko, buhoro buhoro Ukore mu bitugu, ukore mu ruhago Urebe ifaranga, maze usibe izo note we Umwanga*(?) murinzi weee Iyaaah iyayayah Ayiyeeehhhhmmm... umva weee. Abikozemo, biramuryoha Arayakukumba, umusaza arataha Ngo agere imuhira, Ashaka kumubaza, yumve icyo avuga we Iyeeehhh... Mbe Sogoku, aliko Sogoku, (Ga)pfe utampamagaye Kagwe ku rugamba we, Kabure ibibondo, Gahure na mburugu, Wampemukiye, untwara ibihumbi Urabikukumba we, ureba inka zose we, Ntarazisorera, hamwe n'aya mashashi we ! Yeeeehhh... Niko Sogoku, ni njyewe ututse ? Ni wowe nyine, Wampemukiye, untwara ibihumbi Urabikukumba, ureba inka zose we, Ntarazisorera, hamwe n'aya mashashi we ! Umwanga*(?) murinzi weee Iyeeehhh... Umva Sogoku, ni(m)ba ali njyewe, Ba uretse gatoya, Umugabo wanjye, namara kuza, Turabisubiramo. Uramenye ! Uramenye ! Nturinkorere ! Atanyirenza we, Ndaguha ahubwo we, Ndaguha impongano, Ndaguha Gitare, gitebeje umukondo we, Iyaaah.. ayiheeeh Umva Sogoku, Gitare iriya, n'ibitutsi wantutse Ntabwo nyishaka. Umva rero, Ndaguha Bihogo, bihogoje Imana, N'inyana yayo we, Yaaah... ayiiiyeeh...umva we. Umva Sogoku, Bihogo iriya, n'ibitutsi wantutse Na yo ntabwo nyishaka pe ! Umva rero, Narakubwiye, turi ha handi, Ko ntajajaba, ko ntarora hirya we Cyangwa ngo ndore hino we, Ngwino uzihitemo, Maze ujyane iyo ushaka we, Umwanga*(?) murinzi weee Iyayaaah... ayiyeeeh. Umva Sogoku, Ntacyo nzihitamo, Ndatwara Impangaza, N'inyana yayo. Ngwino uyijyane, Ni yo nakamirwaga. Igira amata aryoshye we ! Ikivuguto cyayo we, Haryoha umubanji we Aliko uzanyongere, Ayiyeeeh.... Umugore we, arashyira araza Abaza umusaza: Ziriya nka zose, nduzi utanze N'iyo wakamirwaga, Igira amata aryoshye we Uzitangiye iki we ? Nazijyane, uriya mwana Kuva yagera aha, Ntiyansuzuguye, Arazikukira.... ....... (héy, R. :) (Umusaza n'Umukazana ~ Yohani Ntamavukiro, Butare, Rwanda)

Comments