Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб Waba ushoboye gutsinda no gutwara inyamaswa? By Pr IVOR Myers в хорошем качестве

Waba ushoboye gutsinda no gutwara inyamaswa? By Pr IVOR Myers 1 год назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



Waba ushoboye gutsinda no gutwara inyamaswa? By Pr IVOR Myers

IMANA irema umuntu yamuhaye ubutware bwo gutwara inyamaswa zo mu mazi, mu kirere, no kubutaka. Itangiriro 1:26 [26]Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose.” Ubu ni ubutware umuntu yari afite agifite ishusho y'Imana, ariko nyuma yo koshywa na Satani ko azaba nk'Imana, yatakaje ubutware maze agira ishusho ya kinyamaswa. Mu kwishyira hejuru, ukibwira ko uzaba Imana, cyangwa y'uko ufite ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro itarimo Imana, uba wigize Imana, maze nawe ukagira umutima wa kinyamaswa. Daniyeli 4:12-13 [12]Ariko igishyitsi n'imizi byacyo ubihambirize ibyuma n'imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n'ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n'inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi. [13]Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk'uw'umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk'uw'inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi. Mbere y'uko dutsinda inyamaswa eshatu, iyo mu kirere, mu nyanja, no ku butaka, ziri mu Byahishuwe 13, turasabwa kubanza gutsinda inyamaswa ziturimo. Ubu inyamaswa ni zo ziri kwifuza gutwara umuntu, ngo zimuyobore kugeza ubwo abantu bazitangarira. Ibyahishuwe 13:4 [4]Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?” Muri iki gihe turasabwa kugira ishusho y'Imana muri twe, nibwo tuzagira ubutware bwo gutwara inyamaswa eshatu zivugwa mu Byahishuwe 13. Ibyahishuwe 15:2 [2]Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana, Turasabwa kubana na Yesu, kuko nawe yavukiye mu nyamaswa. Luka 2:7 [7]abyara umuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvure w'inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi. Uwo Yesu, niwe wifuza kuguha umutima wari muri we, kugira ngo uzabashe gutsinda urugamba duhanganyemo n'inyamaswa . Ndakuraritse kugira ngo wige iki kigisho, maze Imana ibane nawe.

Comments