Русские видео

Сейчас в тренде

Иностранные видео


Скачать с ютуб IYA 1 UKWAKIRA 1990: Inkotanyi zifungura umupaka wa KAGITUMBA в хорошем качестве

IYA 1 UKWAKIRA 1990: Inkotanyi zifungura umupaka wa KAGITUMBA 2 недели назад


Если кнопки скачивания не загрузились НАЖМИТЕ ЗДЕСЬ или обновите страницу
Если возникают проблемы со скачиванием, пожалуйста напишите в поддержку по адресу внизу страницы.
Спасибо за использование сервиса savevideohd.ru



IYA 1 UKWAKIRA 1990: Inkotanyi zifungura umupaka wa KAGITUMBA

Tariki ya 1 Ukwakira mu 1990 mu masaha ya saa 10h30 ni bwo Platoon ya 1 ya RPA Inkotanyi yari iyobowe na Late Maj Bunyenyezi yafunguye inafata umupaka wa Kagitumba. Ibi byanejeje RPA/F Inkotanyi kuko urugendo rw'umugambi wayo wo kubohora u Rwanda rwari rutangiye neza nk'uko bawupanze. Ariko ibi byishimo byaherekejwe n'amarira kuko nyuma y'amasaha 23 gusa urugamba rutangiye uwari Umugaba Mukuru w'Inkotanyi akaba na Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi , Late Fred Rwigema yishwe n'Ingabo za Leta agwa ahitwa Nyabwishongeze ku musozi wa Nyampeke. Kuko impavu y'urugamba yari isobanutse, ni byo koko morale n'ibikoresho byari bike ariko bakomeje umutsi bararwana ndetse bafata Umujyi wa Nyagatare tariki 3 Ukwakira 1990 bagerekaho n'ikigo cya Gisirikare cy'ingabo za Leta FAR cya Gabiro (Gabiro Barracks) tariki 4 Ukwakira 1990. Gusa Ibi bice ntabwo byagumye mu maboko y'Inkotanyi kuko FAR yagezeho irabyisubiza ku bufasha bw'abasirikare b'Abafaransa n'abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida wa Zaire (DR Congo) bitwaga Division Spéciale présidentielle (DSP). Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wari ufite ipeti rya Majoro icyo gihe, akimara kumenya ko Umuvandimwe, akaba Umusangirangendo n'Inshuti ye magara Late Fred Rwigema yishwe n'Ingabo za Leta, yasize byose mu mahanga harimo n'Umufasha we Jeannette Kagame wari utwite Imfura yabo y'umuhungu aza kugoboka urugamba. Yasumbye ibibazo byose agarura morali mu Inkotanyi ndetse ategura ingabo zihariye aziha inshingano zihariye (Task Force with Scpecial Mission) zo gutera zigafata Umupaka wa Gatuna wahuzaga u Rwanda n'Ubugande ukanazana ibicuruzwa byinshi mu Rwanda byaturukaga mu Nyanja y'ubuhinde. Maze Tariki 3 z'Ukwezi kwa 11 mu 1990 Task Force ibikora neza nk'uko Afande Kagame yabibatoje. Aya matariki yabaye uruhurirane rw'Ubutumwa bwinshi harimo ugutangaza ku mugaragaro ko Uwari Umugaba Mukuru wa RPA Inkotanyi akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi Maj Gen Fred Rwigema yishwe, Gutangaza ko RPA Inkotanyi zahawe Umugaba Mukuru mushya ari we Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda aka kanya wari ufite ipeti rya Major icyo gihe ndetse bahita banatangaza ko Ingabo z'Inkotanyi zigaruriye mu buryo bw'Iteka Umupaka wa Gatuna. Aya makuru yose ari muri iyi Video naho muri Video zizakurikiraho tuzababwira uko byaje kugenda kugeza u Rwanda rubohowe tariki 4 Nyakanga 1994. #Kwibohora30 #rwanda30 ===== Kureba ibindi biganiro by'urugamba reba aha munsi 👇🏾: 1. IYA 1 UKWAKIRA 1990: Inkotanyi zifungura umupaka wa KAGITUMBA    • IYA 1 UKWAKIRA 1990: Inkotanyi zifung...   2. Menya uko FAR yishe Maj Gen Fred Gisa RWIGEMA! :    • Menya uko FAR yishe Maj Gen Fred Gisa...   3. Uko Inkotanyi zafashe ikigo cya Gisirikare cya Gabiro mu 1990    • Uko Inkotanyi zafashe ikigo cya Gisir...   4. Bishwe bate, biciwe he? || Umunsi FAR yica Maj P. Bayingana & Maj C. Bunyenyezi.    • Bishwe bate, biciwe he? || Umunsi FAR...  

Comments